Amakuru ashushyePolitiki

Ba Major b’Abarundi bivuganwe na M23, abandi bafatwa mpiri

Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Burundi barimo babiri bo ku rwego rwa ba Major, biciwe mu mirwano y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Ni imirwano yabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023.

U Burundi bufite batayo eshatu z’abasirikare bwohereje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guha umusada Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka irenga ibiri zirwana na M23.

Mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi ku wa Mbere w’iki cyumweru amakuru avuga ko mu basirikare bayiguyemo harimo babiri bafite ipeti rya Major na babiri bafite irya Lieutenant.

Ba Major baguye muri iyi mirwano nk’uko amakuru abivuga barimo Onesphore Ndayiragije na Pascal Ngendakumana alias Faraja.

Major Onesphore Ndayiragije ufite numéro matricule SS2018, yavutse mu 1978 avukira mu ntara ya Rutana. Yari umwe mu basirikare bake mu Burundi babarizwa mu mutwe w’aba-paracommando.

Mugenzi we Ngendakumana ufite numéro matricule SS1813, yari yarinjiye mu gisirikare cy’u Burundi avuye muri FNL. We avuka mu ntara ya Gitega.

Aba basirikare bishwe biyongera kuri mugenzi wabo w’ipeti rya Major Gashirahamwe Ernest waguye mu mirwano na M23 mu kwezi gushize.

Usibye abishe amakuru avuga ko hari n’abakomeretse (barimo Major André Ndayizeye), abandi benshi bafatwa mpiri.

M23 imaze igihe ishinja Ingabo z’u Burundi kuba ziri mu bamaze igihe bayigabaho ibitero; ibyo Igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe gihakana.

FDNB mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri yongeye gushimangira ko ibivugwa na M23 ari ibinyoma, mbere yo guteguza uyu mutwe ko yiteguye kwirwanaho mu gihe icyo ari cyo cyose waba ugabye ibitero ku ngabo zayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger