AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Imodoka itwara abanyeshuri yahiye irakongoka

Imodoka  itwara abanyeshuri, igeze hafi ya Nobleza Hotel muri Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali  irashya irakongoka, shoferi ararusimbuka.

Bibaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa bus ku bw’amahirwe ifashwe n’inkongi nta munyeshuri n’umwe itwaye kuko yari igiye kubafata ngo ibageze aho biga.

Imana ikinze akaboko umushoferi wari uyitwaye avamo ari muzima. Yarokowe n’uko yabonye umwotsi uzamuka akavamo agiye kureba agasanga imodoka yamaze gufatwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.

Yahiye yose irakongoka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger