Amakuru ashushyeImyidagaduroIyobokamana

kigali hagiye kubera igitaramo cya gospel kidasanzwe

kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2017  i kigali hagiye kubera igitaramo cyo kubyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitangaje nuko ibizahakorerwa bidasanzwe bitewe n’ibikorwa biteganyijwe kuzakorerwamo,Muri iki gitaramo bise”Ceka dance” bitenganyijwe ko hazacurangwa indirimbo z’Imana hanyuma ntabwo hakazaba hari n’abahanzi bazataramira abantu nko mu bindi bitaramo bisanzwe biba bya Gospel.

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bateguye iki gitaramo witwa Assumpta Umuganwa ngo nuko agashya karimo hazaba hari  umuntu uvanga imiziki DJ aho azajya ashyiramo indirimbo noneho abantu bakayibyina mu mbyino zimenyerewe murusengero sibyo gusa kuko hazaba hari n’ibisirimba  kandi sibyo gusa kuko ntakabuza hazaba hari n’abahanzi ba Gospel nka Tonzi n’abandi batandukanye

Tonzi ari mu bahanzi bazataramira abazitabira Ceka Dance Party

.Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ryitwa Ijwi familly mu buryo bwo kurinda  urubyiruko kwishora mu ngeso zitari nziza muri ino minsi mikuru,ubwo Assumpta Umuganwa yakomezaga kuganira na Teradignews.rw, nawe yaje kubikomozaho aha akaba  yagize ati:

“Urabona ko turi mu minsi mikuru ,kandi urubyiruko ruba rufite amaraso ashyushye twaratekereje dusanga atari byiza ko urubyiruko ruba rutatanye dutegura Ceka dance Concert bityo rero Bazaze twibyinire kuko twasanze bashobora kujya mu bikorwa bitari byiza muri iyi minsi mikuru” .

 

iki gitaramo kizabera Kimironko kuri Ituze garden guhera saa tanu (11:00 am) z’amanwa kwinjira bizaba ari ibihumbi bitatu 3000 kumuntu uje ari wenyine naho umuntu uzaba ari n’undi azatanga ibihumbi bitanu 5000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger