Amakuru ashushye

Uko byari byifashe mu ijoro ribanziriza Noheli mu bice bimwe bigize umujyi wa Kigali

Mu gihe twitegura umunsi mukuru w’ivuka ry’umwami wacu Yezu Kirisitu, kuri iki cyumeru tariki ya 24 Ukuboza 2017 mbere ya masaha make ko umunsi mukuru wa Noheri ugera, ahagana mu ma saa yine z’ijoro zo kuri iki cyumweru dutembera mu mujyi wa Kigali tuzenguruka impande n’impande twasanze abantu benshi biteguye ivuka rya yezu.

Nubwo byari bizwi ko abntu baba bagiye mu kirihuko ndetse abenshi bagiye mu gusangira n’umuryango ,  ariko mu mujyi wa Kigali  ho byari agahebuzo kuko Nyabugogo yari yakubise yuzuye abantu bari kujya gutega kugirango bajye gusangira umunsi mukuru nabo murugo dore ko ariho abantu benshi bategera imodoka.

Aho twageze mu tubare dutandukanye twasanze abantu bishimye bari gusangira abenshi bifatira kuri ka Manyinya dore ko umwe twaganiriye yatubwiye ko yanejejwe nuko abakiriye bamugannye ari benshi.

Mu mujyi rwagati ntabantu bari barimo nyamara ntibisazwe ko amasaha nkaya agera bose batashye ariko birashoboka ko ari impamvu yuko bari bagiye mu biruhuko.

Byari bimenyerewe ko i Nyamirambo abantu baba ari benshi yewe abiganjemo abakobwa bakaba bari mu muhanda batembera , ariko uyu mwaka siko byari bimeze kuko wabonaga mu muhanda nta bakobwa barimo ndetse n’urubyiruko muri rusxange rwari ruke.

Mu bacuruza mu tubare dutandukanye twaganiye , batubwiye ko bifuza ko mu minsi mikuru abantu bajya basabana bakanasangira nkuko kuri Noheli bigenda ndetse baboneraho n’umwanya wo kutubwira ko abantu batari gukoresha amafaranga menshi banwa nko mu minsi mikuru iheruka.

Aha ni Inyamirambo kuri 40
Kuri Discovery ntabantu bari bahari ariko mu masaha akuze baje kuhagera
Imbere y’ibiro by’umujyi wa Kigali
Muri Kigali Selena Hoteli
Hanze ya Selena ni uku hari hameze
Ntabantu bari mumuhanda

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger