AmakuruUtuntu Nutundi

Kigali: Bafatanywe inyama z’ingurube bibye, bazengurutswa Akagari bazambaye

Abagabo babiri bo mu Kagari ka Musave mu Murenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo baguwe gitumo bamaze kubaga ingurube bari bibye bazengurutswa agace batuyemo bambaye inyama zayo.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2020.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko muri aka gace bugarijwe n’abajura babiba imyaka mu murima n’amatungo .

Bemeza ko bahisemo kuzengurutsa aba bajura bari bamaze kubaga ingurube bibye mu gace batuyemo bambaye inyama zayo kugira ngo bacike kuri iyo ngeso ndetse binabere abandi isomo.

Uwitwa Mutuyimana Stanley yagize ati “ Mudukorere ubuvugizi kuko twugarijwe n’abajura bahora batwiba imyaka mu mirima n’amatungo.”

Yongeyeho ko hari abaturage basigaye barara mu mirima baraririye imyaka yabo kugira ngo itibwa baboneraho gusaba ubuyobozi gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya abo bajura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Déo, yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe.

Yavuze ko uburyo abaturage bakoresheje budashobora guca ubujura ahubwo bunyuranyije n’amategeko.

Yakomeje agira ati “ Dufashwe bakekwaho ubujura bashyikirizwe inzego z’umutekano babazwe ibyo baryozwa kandi ibyo tubafatanye turabigarura. Iigamba ni ugukaza irondo ry’umwuga dufatanyije na polisi n’izindi nzego z’umutekano.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Bazengurukijwe akagali bikoreye inyama z’ingurube bari bibye 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger