AmakuruPolitiki

Goma: Indege y’ingabo za Afurika y’Epfo yafashwe n’inkongi

Indege y’Ingabo za Afurika y’Epfo yari itwaye ingabo zigiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze impanuka ubwo yari igiye kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Goma ku bw’amahirwe ntihagira uyigwamo.

Iyo ndege yayobye ubwo yari igiye kugwa kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2019 mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Iyo ndege yavaga mu Mujyi wa Beni irimo abagenzi 59 n’ikipe y’abantu umunani bayitwaye, bose bavuyemo ari bazima.

Ibaba ry’ibumoso ry’iyo ndege ryafashwe n’inkongi ubwo yagwaga. Ishami ry’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro rishinzwe ubutabazi ryahise ritanga ubutabazi bwihuse.

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye impanuka y’iyo ndege ifite ibirango bya C-130BZ yakozwe mu 1963.

Mu Ugushyingo 2019, indege ya Sosiyete ya Busy Bee yavaga i Butembo yerekeza i Goma yakoze impanuka igeze mu Birere, igwamo abantu 27.

Iyi ndege yari itwaye ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC
umuryango w’abibumbye wahise uhagoboka uzimya iyo nkongi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger