AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Arashakishwa uruhindu kubera gutwikisha ferabeto imyanya y’ibanga y’umugore

Umugabo w’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nzove Umurenge wa Kanyinya muri Nyarugenge arashakishwa na Polisi akurikiranyweho gutwika umugore we n’icyuma gishyushye ahantu hatandukanye harimo no ku myanya y’ibanga.

Saa saba z’ ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo yatwitse umugore we Clarisse w’ imyaka 19 babanaga mu buryo butemewe n’ amategeko.

Clarisse yajyanjywe ku kigo nderabuzima cya Kanyinya kugira ngo akurikiranwe n’ abaganga naho uyu mugabo yatorotse.

Uyu mugabo ntabwo haramenyekana icyo yapfuye n’ umugore we, gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kanyinya Jean Claude Niyibizi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bafite ikizere ko uyu mugabo bazamufata kuko bafite amakuru ko yahungiye Kamonyi.

Gitifu Niyibizi yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe ubwicanyi n’ ubundi bugizi bwa nabi bubangamira uburenganzira bwa muntu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger