AmakuruAmakuru ashushye

Kicukiro: Imodoka.ebyiri na moto byakoze impanuka ikomeye(Amafoto)

Ahagana saa Kumi n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, imodoka ebyiri na moto byagonganiye mu Murenge wa Kicuro, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu buryo bukomeye ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu witaba Imana.

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rav4’ yazamukaga ijya ahagana ku Karere ka Kicukiro yagonganye n’iya ‘Land cruiser’ mu buryo bukomeye, maze umumotari wari inyuma yayo wamanukaga yerekezaga kwa Gitwaza ayigwa mu mapine.

Iyi Rav4 yarimo umushoferi mu gihe Land Cruiser yarimo umugore n’abana be batatu barimo uw’umukobwa umwe.

Kimwe mu byatangaje benshi mu bari baje kureba iyi mpanuka ni uburyo nta muntu wayipfiriyemo bitewe n’ukuntu izi modoka ebyiri zagonganye zigata ibyerekezo zarimo n’umumotari akazigwamo.

Ababonye iby’iyi mpanuka bavuze ko umushoferi wari utwaye Rav4 ari we ufite amakosa, banashimangira ko yari afite umuvuduko ukabije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger