AmakuruPolitiki

Kicukiro: Hakorwa iki ngo impanuka zugarije urubyiruko zigabanuke?

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yagaragaje ko ku isi, abantu barenga miliyoni 1.35 bapfa bazize impanuka buri mwaka. Ikomeza  ivuga ko abafite hagati y’imyaka 5 na 29 y’amavuko ari bo bibasirwa cyane n’izo mpanuka.

N’ubwo impanuka zagiye zigabanyuka mu Rwanda ariko mu mwaka ushize w’ 2022 hapfuye abantu barenga 650 hakomereka 4000. Ni muri urwo rwego Polisi y’ Igihugu ikomeje kurwana urugamba rwo kurinda Abanyarwanda impanuka. Akaba ari nayo mpamvu yatangije ubukangurambaga yise Gerayo Amahoro.

Kuri iyi nshuro Polisi yakoreye ubu bukangurambaga ku Kicaro cy’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Imfungwa n’ Abagororwa (RCS:Rwanda Collection Service) giherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro none ku wa 13 Kamena 2023 yibutsa abakozi b’ uru rwego kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yahaye ubutumwa abakoresha umuhanda avuga ko buri wese ukoresha umuhanda asabwa kwitwara neza akumva ko amategeko y’umuhanda no gusigasira umutekano w’abawugendamo bireba buri wese ndetse  yibutsa abanyamaguru ko hari imirongo yagenewe kwambukirwamo umuhanda, maze bakambuka bihuta ariko batiruka kandi batarangariye kuri telefone.

Umuvugizi wa RCS, Superintendent of Prison (SP) Daniel Kabanguka Rafiki, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku butumwa bahawe bujyanye no kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Yagize ati: “Ubu butumwa twabwakiriye neza cyane kuko turi bamwe natwe mu bakoresha umuhanda buri munsi. Ni byiza kuko harimo byinshi bitandukanye twagiye twigiramo bitwibutsa n’inshingano zacu mu gukoresha umuhanda neza tutabangamiye urujya n’uruza.

Yavuze ko n’ubwo kwigisha cyangwa guhugura ari ibintu bihoraho, ko ku munsi wa none aho baherewe ubu bukangurambaga hari ikintu cyahindutse kandi ko bagiye kwiha inshingano zo kuzakomeza kwigisha bagenzi babo, inshuti n’ababakomokaho uko bakoresha umuhanda neza ku nyungu zabo ndetse n’iz’abandi bakoresha umuhanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger