AmakuruImikino

Dore icyo Amavubi asabwa gukora kugira ngo azajye mu gikombe cy’ Afurika

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 Minisitiri wa Siporo Madamu  Munyangaju Aurole Mimosa yasuye Amavubi ari mu mwiherero wo kwitegura Ikipe y’ Igihugu cya Mozambique mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Umukino uzahuza Amavubi na Mozambique uzaba ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Stade ya Huye. Ukaba ari n’ umukino Amavubi asabwa gutsinda kugira ngo azamure amanota kuko ari aya nyuma muri itsinda L n’ amanota 2 mu gihe Mozambique na Benin zifite amanota 4 hamwe na Senegal yarangije kubona itike yo kuzakina igikombe cy’ Afurika kubera ko ari iya mbere mu itsinda ifite amanota 12.

Kugira ngo amavubi ashobore kujya mu Gikombe cy’ Afurika byasaba ko atsinda Mozambique akagira amanota 5 maze akazanatsinda Senegal akagira 8  maze Senegal igatsinda Benin noneho umukino uzahuza Mozambique na Benin iyazatsinda iyo ariyo yose yazagira arindwi maze Amavubi akazazamukana na Senegal.

Ni muri urwo rwego Minisitiri Mimosa yahaye ubutumwa abasore b’ Amavubi agira ati: “Nimureke uyu munsi duhindure amateka yabaye mu myaka 20 ishize kuko murashyigikiwe kandi mufite inshingano zo gushimisha Abanyarwanda mutsinda Mozambique.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger