Amakuru ashushye

Kevin Hart yaciwe iryera ahengereza amabuno ya murumuna wa Kim Kardashian biteza rwaserera

Kuwa 20  Nyakanga 2017  nibwo hasakaye amashusho y’umunyarwenya ukomeye muri Amerika, Kevin Hart, ari guca inyuma umugore we , ibi bintu byateje ikibazo gusa biza guhoshwa.Kuri ubu noneho uyu mugabo yongeye gutahurwa ahengereza amabuno ya murumuna na Kim Kardashian biteza impagarara.

Kuri uyu wa kane tariki 24 kanama 2017 Kevin Hart yongeye kwibasirwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri leta zunze ubumwe za Amerika, ni nyuma y’uko uyu mugabo atahuwe yatwawe no guhanga amaso ku mabuno ya Khloe Kardashian[murumuna wa Kim Kardashian].

Nyuma yo kubona uyu mugabo yitegereza byo ku rwego rwo hejuru uyu mukobwa byakuruye impaka ndetse abantu batangira kuvuga ko ariko yabaye nta gitangaza kibirimo. Muri iyi foto wabonaga Kevin Hart asa nk’uwatangariye imiterere y’uyu mukobwa ukomoka mu muryango w’Abakardashians  uzwiho kugira abategarugori barangaza benshi kubera imiterere y’amabuno yabo.

Yaba umugore wa Kevin Hart [Eniko Hart] ndetse n’umukunzi wa Khloe Kardashian [Tristan Thompson] bagaragaje ko ibi ntacyo bitwaye ahubwo babifata nk’urwenya kubera ukuntu Kevin Hart yarebye uyu mugore agatangira gukanja amanjwe.

Ubusanzwe imiryango yaba bombi ifitanye ubucuti bwa hafi ndetse bajya banatumirana bagasangira amafunguro bakishimana bidasanzwe.

Khloe Kardashian na Kevin Hart babaye iciro ry’imigani

Kevin Hart yaherukaga mu itangazamakuru avugwaho ubuhehesi muri Nyakanga, icyo gihe yari yafotowe mu rukerera n’abapaparazi badakunze kumworohera. Yari inyuma ya Hoteli ari kugirana ibihe byiza n’umukobwa w’umunyamideli.

Icyo gihe uyu mugabo yari ari gusomana byimbitse n’uyu mukobwa kugeza ubwo hafashwe amashusho aba bombi ntibarabukwe gusa bakaza gutandukanywa no kubona rubanda rubaguye gitumo muri iyo modoka bari barimo bagakorwa isoni bagakwirwa imishwaro.

Kevin Hart nyuma yo gusakazwa no gukozwa isoni yaje kujya mu itangazamakuru yamagana iby’iyi nkuru ndetse ahita ategura igitaraganya urugendo rw’ibiruhuko mu gihugu cya Mexique aho yagiye kwibagiza umugore we ibyari bimaze iminsi bivugwa.

Ibi byose Kevin Hart akomeje kubivugwa mu gihe we n’umugore batamarana igihe kinini [bamaranye umwaka umwe gusa],  kuri ubu anatwite umwana wabo wambere.

Nta gihindutse Eniko azibaruka mu Ukwakira, umwana wa mbere azaba abyaranye na Kevin Hart. Hendrix Hart na Kevin Hart  nibo bana ba Kevin Hart asanganywe, muri 2011 yatandukanye na Torrei Hart bari barashakanye muri 2003.

N’ubwo Kevin Hart avugwaho ibyo byose , umugore we Eniko Hart arenda kwibaruka
We na Eniko bamaze umwaka umwe gusa barushinze

https://teradignews.rw/2017/07/25/kuri-kevin-hart-waciye-umugore-inyuma/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger