AmakuruImikino

Kera kabaye Gicumbi FC yabonye amanota atatu nyuma yo kwirukana umutoza

Ikipe ya Gicumbi FC yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’imikino itanu iyi kipe yari imaze itsindwa umusubirizo.

Iyi kipe yo mu majyarugfuru yabonye amanota atatu ya mbere, nyuma yo gutsindira Espoir FC ku Mumena igitego 2-1.

Ibitego bya Gicumbi FC byatsinzwe na rutahizamu Dusange Berthin wujuje ibitego bitatu amaze gutsinda, mu gihe ikindi cyatsinzwe na Gasongo Jean Pierre.

Gicumbi FC kuri ubu iri gutozwa n’umutoza Hakizimana Charles bita “Macari”, yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo kwirukana Umurundi Nduwantare Ismail Jean Marie Vianey wari umaze gukubita imikino itanu nta nota na rimwe arabona.

Cyakora cyo n’ubwo Gicumbi yatsinze uyu mukino ntabwo byayikuye ku mwanya wa nyuma, kuko n’ubwo inganya na Musanze FC amanota atatu igifite umwenda w’ibitego byinshi.

Mu yindi mikino yabaye:

Mukura VS yatsinze Heroies igitego 1-0, Bugesera na Marines FC bagwa miswi 1-1, mu gihe Rayon Sports na Etincelles baguye miswi 0-0.

[team_standings 61268]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger