AmakuruPolitiki

Kenya:Umugaba mukuru w’ingabo hamwe n’abandi ba-Ofisiye bapfuye bitunguranye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege.

Iyo ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Kajugujugu, yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abo bayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe guhangana n’amabandi ashimuta amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya, ikaba yahanutse nyuma y’iminota micyeya ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School ‘ muri West Pokot County, nk’uko byasobanuwe na Perezida Ruto.

Abasirikare babiri nibo barokotse muri iyo mpanuka, bahita bajyanwa mu Bitaro nk’uko byemejwe na Perezida Ruto, wabifurije gukira vuba, kandi ko yifatanyije n’imiryango yose y’abuze ababo muri iyo mpanuka, yongeraho ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Perezida Ruto yabwiye abanyamakuru ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Ogolla, agira ati “Igihugu cyacu gitakaje umwe mu ba Jenerali bacyo b’ingenzi”.

Ogolla wari ufite imyaka 61 y’amavuko,yabanje kuyobora igisirikare cya Kenya kirwanira mu Kirere (Kenyan air force), nyuma aba umugaba mukuru w’ingabo wungirije w’ingabo za Kenya, aza kuzamurwa na Perezida William Ruto agirwa umugaba w’ingabo umwaka ushize wa 2023.

General Francis Ogolla yinjiye mu gisirikare cya Kenya (Kenya Defence Forces) mu 1984, atozwa n’Igisirikare cya Leta zunze ubumwe kirwanira mu kirere kuba umupilote w’indege zintambara, ndetse nyuma yigisha abapilote bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere muri Kenya ( Kenya Air Force ‘KAF’), nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’ingabo ya Kenya.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 mu gace ka Sindar ku mupaka wa West Pokot na Elgeyo,mu birometero 400 uvuye mu Murwa mukuru Nairobi.

Perezida William Ruto kandi yatangaje ko igihugu cya Kenya guhera ejo tariki 19 Mata 2024, kigiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, cyunamira abaguye muri iyo mpanuka. Ibyo akaba yabitangaje nyuma y’uko akimenya ayo makuru yari yahise atumiza inama y’igitaraganya y’abagize inama nkuru y’igihugu y’umutekano muri Kenya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger