AmakuruInkuru z'amahanga

Kenya: Abakerarugendo batandatu bapfiriye muri Pariki

Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Kenya ejo ku Cyumweru taliki ya 1 Nzeri 2019, cyatangaje ko abantu batandatu aribo bitabye Imana naho abantu batatu bakaba bataraboneka nyuma yo gukubitwa n’umuvu w’amazi wibasiye pariki y’igihugu ya Hell’s Gate.

Iki kigo cyatangje ko abapfuye bari mu itsinda ry’abakerarugendo bari basuye iyi pariki.

Uyu muvu udasanzwe wibasiye aba bantu barimo abanyakenya bane, umu-guide, n’umunyamahanga umwe bari basuye iyi pariki izwi cyane.

Imibiri itandatu y’abapfuye niyo yabonetse kugeza ubu mu gihe umwe ari we ukiri gushakishwa, iyi pariki ubu yabaye ifunzwe.

Aba bantu bari basuye Hell’s Gate National Park ihereye i Naivasha kuri 100Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Gushakisha uyu usigaye biri gukorwa n’itsinda ribimenyereye hamwe n’indege ya kajugujugu.

Umupolisi uri mu bikorwa byo gushakishwa yari yabwiye AFP ko abandi bari gushakisha “bakeka ko nabo bapfuye” bashingiye ku makuru y’abarokotse.

Hell’s Gate, hiswe gutya kubera uburyo hari inzira ifunganye isokoka cyangwa yinjira mu manga, ikunzwe gusurwa n’abantu benshi ariko kandi ikanibasirwa n’imyuzure n’imivu ikomeye.

Aha hantu niho hahaye igitekerezo abatunganya amashusho mbarankuru muri Disney maze bakorera filimi ya Lion King.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger