AmakuruImikino

Issa Ngeze wakanyujijeho mu kipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana

Inkuru y’akababaro ibyutse ivugwa muri iki gitondo, n’iy’urupfu rwa Issa Ngeze wabaye umuyobozi mu makipe ya Atraco FC na Police FC ya hano mu Rwanda.

Ngeze wabaye umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda, yabaye umuyobozi wungirije mu kipe ya Atraco FC, mbere yo kwerekeza muri Police FC mu mwaka wa 2013 aho yahawe inshingano zo kuba Team Manager wungirije w’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Uretse kuba Ngeze yarayoboye amakipe ya Police FC na Atraco FC, yanabaye umukinnyi ukomeye mu kipe y’igihugu Amavubi mu myaka ya za 70, mu gihe cy’abakinnyi nka ba Kamatari Epimaque,  NTACYABUKURA Sabiti na KIRENGA Louis, Kanamugire Aloys, Kayiranga Baptiste.

Ngeze kandi yanabaye umuyobozi wungirije w’ikigo gitwara abagenzi cya Atraco, mbere yo kwerekeza muri Agence itwara abagenzi ya International Express ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu byiganjemo iby’intara y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Ngeze ubera mu irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa mbere saa cyenda z’igicamunsi.

Ngeze wicaye hagati yitabye Imana.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger