AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: Abadepite 10 bashobora kwirukanwa bakanakurikiranwa n’amategeko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ruswa muri Kenya, cyatangaje ko cyatangiye gukora iperereza ku badepite 10 bakekwaho kuba bafite ubwenegihugu burenze bumwe, kandi bitemewe n’amategeko y’iki gihuguku kuba bayobozi.

Iyi Komisiyo ivuga ko aba badepite bashobora kuba bafite pasiporo z’inyamahanga.

Umuyobozi mukuru w’iyi komisiyo, Twalib Mbarak yatangaje ko n’abandi bayobozi bakuru bakora muri leta nabo bazakorwaho iperereza.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho uwitwa Okiya Omutatah asabiye iyi komisiyo gukora iperereza kuri aba badepite 10, ndetse n’umwe mudepite wamaze kuvaho na we bikekwa ko yari afite pasiporo y’inyamahanga.

Mbarak yagize ati “Twatangije iperereza ngo turebe ibi birego bityo hafatwe umwanzuro kuri aba bantu bigendanye n’amategeko.”

Yavuze ko harimo no kuba bavanwa mu kazi kubera kurenga ku mategeko.

Iki kibazo kije nyuma y’aho uwitwa Mwende Mwinzi wari watorewe guhagararira Kenya muri Korea y’Epfo, na we aherutse gutegekwa kubanza gutangaza ko yivanyeho ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Daily Nation yatangaje ko ku wa Kane abanya-Kenya baba mu mahanga bamaganye iki cyemezo.

Abadepite bari gukorwaho iprereza barimo Aden Duale, Yusuf Hassan, Safia Abdi, Adan Haji Ali, Mohammed Dahir Duale, Mohammed Garane, Charles Ngusya Nguna, Jane Kihara, Ledama Ole Kina na Susan Kihika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger