AmakuruAmakuru ashushye

Byinshi wamenya ku Mujyi wa Bonn ugiye kwakira Rwanda Day 2019

Rwanda Day ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uyu muhuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019 mu Mujyi wa Bonn uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.

Uyu mujyi bamwe bita Bonnois uyobowe na Meya witwa Ashok-Alexander Sridharan. Bonn iri mu mijyi itandatu minini y’u Budage hamwe na Cologne, Hambourg, Munich, Frankfurt ndetse n’Umurwa Mukuru Berlin, ari naho hakoraniye za Minisiteri n’ibindi biro mpuzamahanga, aha hakaba ari naho kandi hari ibiro bikuru by’Ambasade y’u Rwanda mu Budage.

Ibarura ryakozwe mu 2014 ryerekanye ko muri icyo gihe Umujyi wa Bonn uri ku buso bwa hegitari 14 122wari utuwe n’abantu bagera kuri 313 958 bangana n’abaturage 2. 223 kuri Km2.

Umujyi wa Bonn uherereye ku nkengero z’uruzi rwa Rhin, mu Majyepfo ya Leta ya North Rhine-Westphalia mu ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Cologne no mu bilometero 54 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Coblence.

Kuva mu 1949 [nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi] kugeza mu 1990 Bonn niyo yari Umurwa Mukuru w’u Budage bw’Uburengerazuba mu gihe Berlin yari Umurwa w’u Budage bw’Uburasirazuba.

Ukwihuza k’u Budage mu 1990 niko kwanzuriwemo ko Berlin igirwa Umurwa Mukuru mu 1991. Bonn yakomeje kuba icyicaro cya guverinoma kugeza mu 1999–2000.

Bonn ku ikubitiro yatangiye ari izina ry’umugezi wavumbuwe mbere y’ivuka rya Yesu mu kinyejana cya mbere, ni umujyi ufite igice kimwe gicumbikiye ibikorwa bya Guverinoma y’u Budage.

Hari na Deutche Telekom, ikigo gikomeye mu itumanaho, unacumbikiye icyicaro cya Radio Mpuzamahanga y’u Budage izwi cyane no mu Rwanda ya DW (Deutsche Welle). I Bonn kandi niho hari ibiro bikuru by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe imihindagurikire y’Ikirere (CNUCC).

Bonn ni umujyi ushingiye cyane ku bukungu bw’ibigo n’imiryango mpuzamahanga. Mu bigo by’ubucuruzi biwubarizwamo birimo DHL ikora iby’ubwikorezi iwufitemo ibiro bikuru.

Bonn ni agace kanditse amateka kubera ibihangange mu ngeri zitandukanye zirimo abahanzi, abanyabugeni n’abanyepolitiki bakanditsemo amateka kuva mu myaka yo hambere.

Muri bo harimo Ludwig van Beethoven, uyu yabaye umwanditsi n’umucuranzi wa piano. Yacuranze ibihangano birimo “Per Elisa’’, “A melody of tears’’ n’izindi zatumye aba ikirangirire. Beethoven yavukiye mu Budage ku wa 15-16 Ukuboza 1770, yitaba Imana aguye i Vienne ku wa 26 Gicurasi 1827.

Ludwig van Beethoven afatwa nk’uwanditse amateka adasanzwe azahora yibukwa mu Budage ndetse umuziki we wizihira abakunzi bawo.

Urugo rwa Beethoven n’iz’abaturanyi be zahinduwe ingoro ndangamurage zigaragaza umurage yasize. Abahasura bareba ibikorwa bye n’imurika riva imuzi ubuzima bwe.

Bonn kandi yanazamuwe bigizwemo uruhare n’umunyabugeni ushushanya Joseph Vivien wavukiye mu Bufaransa ariko ibihangano bye akabikorera igice kinini mu Budage. Uyu mugabo watumbagije izina rya Bonn ni ho yatabarukiye mu 1734.

Mu nyubako z’amateka ziri mu Mujyi wa Bonn harimo Basilika y’Abaroma igizwe n’amagorofa atanu. Iri mu biranga umujyi ndetse hagendwa cyane n’abawusura. Iyi kiliziya yitwa Bonner Münster, yubatswe hagati y’ikinyejana cya 11 n’icya 13.

Uyu mujyi unafite ingoro ndangamurage zihuriye muri Museumsmeile ihuriyemo ibiranga amateka, ubugeni, siyansi n’ikoranabuhanga.

Ingoro ya Koenig ifatwa nk’iy’umujyi yahariwe ibikorwa bigaragaza umurage gakondo ndetse yibanda ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Bonn ifite ingoro yayo yihariye yubatswe mu 1715-1740, nyuma y’isenywa ry’inyubako yahahoze. Hari umuhanda ukikijwe n’ibiti bihuza ingoro ya Baroque na Kaminuza ya Bonn.

Umujyi wa Bonn ubarizwamo ibigo n’imiryango 18 ishamikiye kuri Loni. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rizwi nka “UN Campus’’ ryafunguwe muri Nyakanga 2006, ritangijwe na Kofi Atta Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, iza kongererwa igihe muri Nyakanga 2013.

UN Campus yakira inama mpuzamahanga zirimo nk’igamije kwiga ku mihindagurikire y’ibihe.

Mu myaka isaga 20 ishize, Bonn yabaye igicumbi cy’imiryango idaharanira inyungu ifite inshingano zo gukora hagamijwe kubaka ahazaza heza no gushaka imikoranire n’ibindi bigo.

U Budage ni igihugu kinini kigizwe n’intara zigera kuri 15, giherereye mu Burayi bwo hagati, gikikijwe n’Inyanja ya Ruguru; gihana imbibi na Danemark, inyanja ya Baltique mu Majyaruguru, Pologne na Repubulika ya Tchèque, Iburengerazuba, Autriche n’u Busuwisi mu Majyepfo, u Bufaransa, Luxembourg, u Bubiligi n’u Buholandi mu Burasirazuba.

Mu 1933 nibwo ubutegetsi bwagiye mu maboko y’abo bita abanazi bayobowe n’umuhezanguni Adolf Hitler, wishe abantu benshi mu Burayi agategura n’umugambi w’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abayahudi. Uyu yaje gutsindwa mu 1945 nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi.

Nyuma y’ayo mateka akomeye y’ubwicanyi, u Budage bwariyunze buvamo igihugu gikomeye kandi kiri mu bikize cyane ku Isi. Gifite inganda zikomeye kandi zizewe mu mikorere y’ibijyanye n’indege, imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

U Budage buri mu bihugu bifite umubare uri hasi cyane w’abashomeri ugereranyije n’ibindi bihugu by’u Burayi.

U Budage ni kimwe mu bihugu byatumye habaho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Buri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byakira abimukira benshi ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rizwi nka “UN Campus’’ ryafunguwe muri Nyakanga 2006
I Bonn kandi niho hari ibiro bikuru by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe imihindagurikire y’Ikirere (CNUCC).
Bonn inacumbikiye icyicaro cya Radio Mpuzamahanga y’u Budage ya DW (Deutsche Welle).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger