AmakuruImyidagaduro

Kayonza: Abarenga 100 biyandikishirije kujya muri Miss Rwanda 2019, 10 barakomeza-AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ukuboza, ijonjora ry’ibanze ku bari guhatanira kujya muri Miss Rwanda 2019 ryakomereje i Kayonza hatorwa abakobwa bazahagararira intara y’i Burasirazuba.

Mu ntara y’Amajyaruguru habonetse abakobwa 5, mu ntara y’i Burengerazuba haboneka 6, mu ntara y’Amajyepfo haboneka 10 ubu hagiye gutorwa abo mu Burasirazuba.

Aha i Kayonza ni ho habonetse abakobwa benshi kuko 101 ari bo biyandikishije. Nkuko bisanzwe bigenda, bagombaga kugera ahabereye irushanwa hakarebwa niba bujuje ibisabwa.

Nyuma yo gusuzuma niba aba bakobwa bose bujuje ibisabwa, abagera kuri 32 ni bo bemerewe kwinjira mu ijonjora. Baciye imbere y’abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Iradukunda Michelle na Uwase marie France ubundi babazwa ibibazo bitandukanye ubundi bateranya amanota buri mukobwa yagize noneho batangaza abakobwa 10 batsindiye guhagararira Uburengerazuba.

Mu gutanga amanota harebwa ubwiza (igihagarararo n’uburyo umuntu asa) bufite 30%, uburyo yasubije ibibazo agaragaza ibitekerezo bye bifite 40% n’uburyo yabashije kumvisha abakemurampaka ibisobanuro bye, bifite 30%.

Abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba ni:

1. Mutesi Queen Peace (No 27)
2. Uwihirwe Yasipi Kasmir (No 3)
3. Murebwayire Irene (No 24)
4. Mukunzi Teta Sonia (No 7)
5. Igihozo Darine (No 20)
6. Inyumba Charlotte (No 8)
7. Bayera Nisha Keza (No 19)
8. Mutesi Nadege (No 11)
9. Higiro Joally (No 16)
10. Mugwaneza Emelyne (No 12)

Dore amazina y’abakobwa 32 bagiye guhatana, hakurikijwe na nimero bahawe:

1. Mukeshimana Lea

2. Uwase Irene

3. Uwihirwe Yasipi Casimir

4. Gasana Isimbi Sandra

5. Umugwaneza Cynthia

6. Amanda Teta Monatha

7. Mukunzi Teta Sonia

8. Inyumba Charlotte

9. Umulisa Divine

10. Ndahiro Nadine

11. Mutesi Nadege

12. Mugwaneza Emelyne

13. Kayitesi Shivan

14. Niyonshuti Assoumpta

15. Buramba Cynthia

16. Higiro Joally

17. Keza Yusra

18. Ingabire Jeanette

19. Bayera Nisha Keza

20. Igihozo Darine

21. Teta Christella

22. Niyibigira Kellia

23. Gwizimpundu Huguette

24. Murebwayire Irene

25. Esther Favor

26. Shemererwa Noella

27. Mutoni Queen Peace

28. Munezero Christine

29. Irebe Natacha

30. Uwase Tania

31. Mukangwije Dona

32. Kicoco Doreen

 

Abakobwa ijana n’umwe ni bo biyandikishije
Babapima uburebure kandi ni cyo kingenzi bareberaho

Abantu hanze barategereje ngo bemenye niba inshuti zabo zatsinze

Babapima uburebure nta nkweto bambaye

Uburebure babwitaho cyane

Barabanza bakisiga kugira ngo bagaragare neza

 

Aha ni mu isangano ry’imihanda iri mu mujyi wa Kayonza
Abakobwa bujuje ibisabwa bagiye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Lilianne ari gukurikirana uko igikorwa kiri kugenda
Abagize akanama nkemurampaka

Mukeshimana Lea (No.1), Uwase Irene (No.2) na Uwihirwe Yasipi Kasmir (No.3) basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

Gasana Isimbi Sandra (No.4), Umugwaneza Cynthia (No.5) na Amanda Teta Monathm (No.6)

Mukunzi Teta Sonia (No.7), Inyumba Charlotte (No.8), Umurisa Divine (No.9) na Ndahiro Nadine (No.10)

Ndahiro Nadine (No.11), Mugwaneza Emelyne (No.12) na Kayitesi Shivan (No.13)

Tubibutseko abakobwa baratsinda muri iyi ntara  bariyongera ku bandi baturuka mu ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba ndetse n’abazava mu mujyi wa Kigali, hanyuma bakazahatana hakavamo abazajya mu mwiherero wa nyuma bazavamo hamenyekana uzambikwa ikamba rya 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Andi mafoto y’abakobwa bari kwiyamamariza i Kayonza ngo bahagararire intara y’i Burasirazuba.

Niyonshuti Assumpta (No.14), Buramba Cynthia (No.15) na Higiro Joanny (No.16)

Bica live kuri Televiziyo Rwanda
Bayera Nisha Keza: Wabwiye ababyeyi bawe ko uzaza muri Miss Rwanda ? Yego, nabibabwiye kuri groupe ya Whatsapp.

Ingabire Jeannette (No.18), Igihozo Darine (No.20) na Teta Christella (No.21).

Ingabire Jeannette (No.18), Igihozo Darine (No.20) na Teta Christella.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger