Amakuru

Karongi: Imodoka yari itwaye abagenzuzi b’ibizamini bya leta yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, Mu mudugudu wa Kirambo w’akagari ka Kirambo mu murenge wa Gitesi ni mu karere ka Karongi habereye impanuka y’imidoka yari itwaye abagenzuzi b’ibibizamini bya Leta umwe ahasiga ubuzima.

Iyi modoka yari igiye kugenzura ahakorerwa ibizamini bya Leta ku Rwunge rw’amashuri rwa Gashubi. Ubwo yari igeze mu mudugudu wa Kirambo yataye umuhanda ikora impanuka.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi, Hitumukiza Robert wari muri iyi modoka yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umushoferi wari umutwaye yakomeretse byoroheje.

Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye, byatangiye kuri uyu wa Mere tariki 18 Nyakanga aho byatangiriye ku basoje amashuri abanza mu gihe abasoza ayisumbuye n’abasoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye bazatangira mu cyumweru gitaha.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini ni 429 151 barimo 229 859 bo mu cyiciro cy’abasoza amashuri abanza batangiye uyu munsi, barimo abahungu 103 517 n’abakobwa 126 342.

Inkuru yabanje

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yamaze ubwoba abana batangiye gukora ibizamini bya Leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger