AmakuruUburezi

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yamaze ubwoba abana batangiye gukora ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, nibwo abarangije icyociro cy’amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta.

Minisitiri w’uburezi Dr.Valentine Uwamariya yatangije iki gikorwa, anaboneraho umwanya wo kumara ubwoba abanyeshuri batangiye gukora ibi bizamini, abasaba kumva ko ari ibizamini nk’ibindi basanzwe bakora.

Dr Valentine Uwamariya watangirije ibi bizamini mu ishuri rya Groupe Scolaire Nyagasambu riherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Muri iri shuri hakoreye abanyeshuri 633 bo mu bigo by’amashuri bine birimo iri rya GS Nyagasambu, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na Rwamashyongoshyo Parents School.

Atangiza ibi bizamini, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye aba banyeshuri kumva ko ikizamini bagiye gukora, ari ink’ibindi bisanzwe gusa bakazirikana ko ari cyo kizabakura mu cyiciro kimwe kibajyana mu kindi.

Yagize ati “Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri macye muri kwitegura kujya mu cyiciro cy’abantu bakuru.”

Yakomeje agira ati “Mugomba kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere ariko nanone ntimubifate nk’ibintu bidasanzwe kuko ibizamini musanzwe mubikora, iki aho bitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira cyo kwimuka muva mu cyiciro kimwe mujya mu kindi.”

Minisitiri Uwamariya yasabye aba banyeshuri gutanga amakuru y’abanyeshuri baba bataje gutangirana na bo ibizamini, kugira ngo batabura ayo mahirwe.

Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye, byatangiye kuri uyu wa Mere tariki 18 Nyakanga aho byatangiriye ku basoje amashuri abanza mu gihe abasoza ayisumbuye n’abasoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye bazatangira mu cyumweru gitaha.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini ni 429 151 barimo 229 859 bo mu cyiciro cy’abasoza amashuri abanza batangiye uyu munsi, barimo abahungu 103 517 n’abakobwa 126 342.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger