Amakuru

Karongi: Bitwikiriye umugoroba bajya gukora ibibujijwe n’ amategeko

Ku wa 5 Nyakanga2023 mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi w’ Akarere ka Karongi Polisi yahafatiye abagabo batatu bitwikiriye umugoroba bakajya gucukura amabuye y’ agaciro mu buryo butubahirije amategeko mu Mugezi wa Rukopfo.

Amakuru dukesha Polisi avuga ko kugira ngo bafatwe yahawe amakuru n’ abaturage avuga ko hari abantu binjira mu mugezi wa Rukopfo bagacukura  amabuye y’ agaciro bashakamo zahabu ndetse ko bikomeje kubangiriza imirima ituriye uwo mugezi maze hagategurwa igikorwa kuzabafatira mu cyuho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko iyo bikozwe nabi byangiza ibidukikije ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bwishyura  kugira ngo bakurikiranwe. Baramutse babihamijwe n’ urukiko  bahanishwa gufungwa mu gihe kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa bakishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger