AmakuruPolitiki

Polisi yahaye imodoka Imirenge ya Kinyinya, Runda, Karangazi, Rubavu na Bukure

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023 mu Ntara zose zigize u Rwanda hari gusozwa ibikorwa by’ubukangurambaga bwibanda ku isuku,umutekano no kurwanya igwingira ry’abana ryateguwe na Polisi y’ Igihugu. Hanahembwe uturere, Imirenge n’ Utugari byahize ibindi maze hatangwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26, moto ifite agaciro ka Miliyoni ni ibihumbi magana arindwi na Sheki ya Miliyoni imwe y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Uwo muhango mu Mujyi wa Kigali wabereye mu Murenge wa Kinyinya ari nawo wahize indi mirenge igize Umujyi wa Kigali maze uhembwa imodoka mu gihe Akarere ka Gasabo ko kahawe igikombe n’ icyemezo k’ Ishimwe. Indi Mirenge yahize indi muri buri Karere yahembwe ni Kimisagara na Niboyi zahembwe Moto mu gihe Utugari twa Biryogo, Agateko n’ agatare twahembwe miriyoni y’ Amafaranga y’ u Rwanda.

Mu Ntara y’ Amajyaruguru igikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi. mu Murenge wa Bukure ari nawo wahize indi Mirenge muri iyi Ntara. Nawo wahawe igihembo cy’imodoka naho Imirenge ya Kivuruga, Muhoza, Kivuye na Shyorongi nayo ihabwa moto mu gihe Utugari twa Mpenge, Bugaragara, Karenge na Nyirataba natwo twahawe sheki ya miliyoni imwe maze Akarere ka Gakenke nako gahabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe.

Mu Ntara y’ Iburasirazuba igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi ari nawo wahize muri iyo Ntara bityo nawo uhembwa imodoka mu gihe Imirenge ya Rurenge, Ntarama, Kigabiro, Gahara, Kabarore na Mwiri yahawe moto. Naho Utugari twa Murehe, Karama, Kanzenze, Rwisirabo, Gihuta, Sangano na Nyabigega natwo duhabwa Sheki. Mu gihe Akarere ka Ngoma nako kagahabwa icyemezo cy’ishimwe  n’Igikombe.

Mu Ntara y’ Uburengerazuba iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu ari nawo wahize indi yose muri iyi Ntara bityo uhembwa imodoka naho indi imirenge yahembwe ihabwa moto ariyo Kamembe Kivumu, Gatumba, Gashali, Kanjongo na Rambura. Akarere ka Rusizi nako kahawe igikombe n’ Ikemezo k’ Ishimwe mu gihe utugali twa Byahi, Gasura, Rusumo, Kibogora , Birambo na Kinyoni nazo zahawe Sheki ya Miliyoni.

Dushoreje mu Ntara y’ Amajyepfo ahabereye aho ubu bukangurambaga bwashoreje mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ari nawo wabaye indashyikirwa bityo ukaba wahembwe imodoka mu gihe Akarere ka Gisagara Kahawe igikombe n’ icyemezo k’ Ishimwe. Indi Mirenge yahembwe ni Rugendabali, Munini, Kaduha, Busasamana, Kansi Ruhango na Ngoma yahawe moto naho utugali twa Butare, Nyanza, Akaboti, Ruyenzi, Nyamagana na Gasave zihabwa Sheki ya miliyoni.

 

Igihembo cy’ Umurenge wa Bukure

Igihembo cy’ Umurenge wa Karangazi

Igihembo cy’Umurenge wa Kinyinya

 

Imodoka yahawe Umurenge wa Runda   Igihembo cy’ Umurenge wa Rubavu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger