AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kanye West (Ye) agiye kubaka ishuri rikomeye muri Uganda

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Kanye West (Ye), nyuma y’iminsi itatu ari mu gihugu cya Uganda, yavuze ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe muri iki gihugu bityo akaba agomba kuhubaka ishuri ry’Ubukerarugendo.

Uyu muhanzi yamenyesheje Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ko agiye kubaka ishuri ry’Ubukerarugendo muri Uganda, rizafasha abantu batandukanye bakorera ibikorwa by’Ubukerarugendo muri iki gihugu kubona uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kunoza inshingano bafite mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Kanye West (Ye) yanavuze ko iri shuri rizarushaho kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo muri Uganda, ndetse rikazagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Kanye West yatangaje ko yishimiye cyane Uganda ndetse anahamya ko ku mutima we ari igihugu cya kabiri afata nko mu rugo nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika asanzwe atuyemo.

Umuraperi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bageze muri Uganda kuwa Gatandatu taliki ya 13 Ukwakira 2018, aho bari bagiye gushyira akadomo kuri Yandhi, umuzingo w’indirimbo y’uyu musore imaze igihe itegerejwe na benshi.

Berekeje muri Uganda, nyuma y’uko Kanye West yari amaze igihe atangarije ikinyamakuri TMZ ko akeneye kongera ubumenyi karemano muri uyu muzingo we bityo iyi Album ikaba itarasohotse mu kwezi gushyize nk’uko byari byitezwe bitewe n’ubu bumenyi bwari bugikusanywa.

Kanye West agiye kubaka ishuri ry’ubukerarugendo muri Uganda
Ye n’umugore we Kim kardashian bishimiye uko bakiriwe muri Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger