AmakuruImikino

Cedric uri mu bakinnyi beza Rayon Sports yagize ngo ashobora kuzayisorezamo Ruhago

Rutahizamu ukomoka mu Burundi Hamis Cedric uri mu bakinnyi beza Rayon Sports yagize mu mateka yayo, yatangaje ko urukundo ayikunda yumva rushobora kuzatuma ayigarukamo wenda akanayisorezamo gukina umupira w’amaguru.

Ni mu kiganiro uyu musore ukinira Al Taawoun Cedric yo muri Saudi Arabia yagiranye n’umunyamakuru wa Radio/TV 10 ubwo bari bahuriye muri Ethiopia ari mu butumwa bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yari igiye i Bamako muri Mali.

Cedric yagize ati”Shampiyona y’u Rwanda ndayikunda cyane iyo mbonye umwanya ndongera nkayireba. Rayon Sports yabaye ikipe yanjye yo ku mutima, ndayikunda cyane.”

Umunyamakuru yamubajije niba yumva yagaruka gukina muri Rayon Sports, asubiza ko bishoboka ko wenda yazayigarukamo n’ubwo kubyemeza bikiri kare.

Ati” None aha ni kare ko nagaruka muri shampiyona y’u Rwanda, ariko nkunda cyane Rayon Sports ku buryo numva nazayigarukamo, byanashoboka nkaba nanasoreza gukina muri iyi kipe ya Rayon Sports kuko ndayikunda cyane.”

Uyu musore ukiba mu mitima y’abakunzi benshi ba Rayon Sports kuri ubu akinira ikipe ya Al Taawoun yo muri Saudi Arabia, ikipe yagezemo umwaka ushize akubutse muri Uniao Medeira ikina shampiyona y’ikiciro cya kabiri ya Portugal. Iyi kipe yayigezemo akubutse muri Club de Chibuto yo muri Mozambique, iyi akaba ari yo kipe yerekejemo nyuma yo gusohoka muri Rayon Sports.

Al Taawoun Cedric akinira muri Arabia Saoudite avuga ko ari ikipe nziza cyane, imuhemba neza ku buryo ubu atagaruka gukina mu Rwanda. Ni ikipe avuga ko akunzwemo cyane, ibirenze ibyo ikaba imuha amafaranga akeka ko atari guhabwa n’amakipe y’i Burayi arimo ayo muri shampiyona y’iciciro cya mbere mu bihugu bya Espagne na Portugal yamushakaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger