AmakuruImyidagaduro

Kanye West n’umukunzi we mushya Bianca Censori bakomeje gutigisa murandasi (Amafoto)

Amafoto y’umuhsnzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu njyana ya Hip Hop Kanye West n’umukunzi we mushya Bianca Censori yasimbuje uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian akomeje .gutigisa imbuga nkoranyambaga.

Ku cyumweru, Kanye West na Bianca Censori bagaragaye bambaye imyenda idasanzwe y’umukara ubwo berekezaga mu rusengero i Los Angeles.

Uyu muraperi, uzwi kandi ku izina rya Ye, ntabwo akunze kuvuga amagambo menshi, gusa iyo umwitegereje neza isura ye irivugira biragoye kumubona aseka, isura ye ihora yijimye.

Kanye, washakanye na Kim Kardashian, hamwe n’umukunzi we mushya, yagaragaye yambaye T-shirt y’umukara, yanditseho ‘Polizei’, ijambo ry’ikidage, umukunzi we Bianca we yari yambaye imyambaro y’umukara ubonako itangaje bagenda bafatanye agatoki ku kandi, Kanye West ntakweto yari yambaye yari yiyambariye amasogisi gusa.

Abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri aya mafoto hari abagiye bagereranya Kanye West n’umurwayi wo mu mutwe ndetse abandi bagahamyako umwami akorera aribyo yamutegetse kuko bitumvikana ukuntu asigaye yigaragaza muri iyi minsi.

Uyu yagize ati “Kuva Kanye West yatandukana n’umugore we, birasa naho mu mutwe byivanze, abamuri hafi bamutabare arwaye mu mutwe”

Uyu nawe yagize ati “Ntabwo wagira ubukire nk’ubwa Kanye West udafite sobuja ukorera, umwami akorera ibi mubona nibyo yamutegetse”

Undi nawe yagize ati “Amafaranga mutunze azabasaza, ukuntu agenda mu munzira n’imyambarire agaragaza, bishoboka ko hari amategeko n’amabwiriza ari gukurikiza”

Kanye West w’imyaka 45 y’amavuko yashakanye na Kim Kardashian mu 2014 batandukana 2022 bafitanye abana bane.

Kanye West abarirwa mu mutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari guhera mu 2023, nk’uko Celebrity Net Worth ibitangaza ngo Ye ni umwe mu baraperi bakize ku isi.

LOS ANGELES, CA – MAY 13: Kanye West and Bianca Censori are seen on May 13, 2023 in Los Angeles, California. (Photo by Rachpoot/Bauer-Griffin/GC Images)
LOS ANGELES, CA – MAY 13: Kanye West and Bianca Censori are seen on May 13, 2023 in Los Angeles, California. (Photo by Rachpoot/Bauer-Griffin/GC Images)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger