ImyidagaduroUrukundo

Justin Beiber yateye ivi yambika impeta umukunzi we

Umunya Canada umaze kubaka izina rikomeye muri muzika Justin Beiber yafashe icyemezo cyo gusezerera ubusore atera ivi yambika impeta umukunzi we witwa Hailey Rhode Baldwin.

Uyu muhanzi yambitse impeta uyu munyamideli w’umunyamerika Hailey Rhode Baldwin muri resitora iherereye i Bahamas, nkuko abacungira umutekano Justin Beiber babivuga, uyu muhanzi yateye ivi abaza uyu munyamideli ati wambera umufasha? undi nawe ati ndabyemeye.

TMZ yanditse ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje ubwo  bari muri iyi resitora barimo kubyina injyana ya Salsa. Yakomeje ivuga ko ubwo byari bigiye gutangira, abarinzi ba Justin Beiber basabye buri umwe wese wari muri iyi resitora ko gufotora uyu muhanzi bitemewe ngo kubera ko hari ikintu kidasanzwe kigiye kuba.

Bahise babwira Justin Beiber ko noneho yasaba umukunzi we ko babana akaramata bari imbere y’imbaga yari iri aho muri resitora.

Justin Bieber na Hailey Baldwin bambikanye impeta mu gihe bigeze gukundanaho mu 2016 ariko bikarangira batandukanye. Mu gihe gito gishize bagiye bagaragara bari kumwe mu ruhame ari nabwo byongeye kuvugwa ko basubukuye urukundo.

Hailey Rhode Baldwin usanzwe ari umunyamideli, yakundanye na Justin Beiber mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma y’uko yari atandukanye na Selena Gomez, ngo mu rukundo rwabo nta kibi cyabayemo nguko byagendaga mu ku mubare utabarika w’abakobwa uyu musore yakundanye nabo.

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye mu gihe cy’myaka itatu kuva mu 2011 kugeza 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.

Ababyeyi ba Justin Beiber bahise batangaza ko bashimishijwe n’icyemezo umusore wabo yafashe.

Jeremy Bieber akaba se wa Justin yagize ati “@justinbieber birenze kuba ishema! Mfite amashyushyu y’ikindi cyiciro gikurikiyeho.” mu gihe nyina wa Justin Bieber, Pattie Mallette yanditse kuri Twitter ati “Love Love Love Love Love Love Love” ariko ntiyagira ibindi arenzaho.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko akaba anafite ikiganiro akora kuri Televiziyo, afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe  Justin Beiber ufite imyaka 24 yavugwagaho gukundana n’abakobwa bamurusha imyaka cyane ariko uyu we biragaragara ko akiri muto.

Justin Beiber n’umukunzi we

Ubutumwa ababyeyi be batangaje

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger