AmakuruImikino

Kakule Mugheni Fabrice yamaze kugera muri Simba SC

Uwari kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kuba umukinnyi wa Simba SC yo  muri Tanzaniya ndetse bikaba bivugwako agomba gutangira imyitozo muri iyi ikipe irimo abantu batandukanye baciye hano mu Rwanda.

Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati yageze muri Kiyovu Sport umwaka ushize avuye mu ikipe ya Rayon Sports yari amazemo imyaka 2, akaba yarabengutswe na Simba SC itozwa na Massoud Djuma, bahoranye muri iyi kipe ya Rayon Sports, bagatwarana shampiyona n’igikombe cy’amahoro nubwo bavugwagaho kutumvikana kwa hato na hato.

Amakuru ava muri Tanzaniya avuga ko Mugheni Kakure Fabrice yagaragaye ari kumwe n’abamwe mu bagize ikipe ya Simba anambaye umupira w’iyi kipe nyuma yuko yari yerekeje muri iki gihugu agiye kuganira n’ubuyobozi bwa Simba SC ngo abe yayikinira. Hari n’ifoto yagiye hanze Kakule Mugheni ari na Jacques Tuyisenge, Moustapha n’umuganga wa Rayon Sports hose yambaye umupira wa Simba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nyakanga 2018, umutoza wa Simba SC Masudi Djuma mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu yemeje ko ubu Mugheni ari umukinnyi wa Simba Sc ndetse ko aratangira imyitozo kuri uyu wa mbere.

Yagize ati:”” Ni byo koko Mugheni ari hano muri Simba, uyu munsi arakora imyitozo n’ikipe yacu, ari nako tureba uko twamugura akazadufasha muri uyu mwaka w’imikino.”

Mugheni Fabrice waciye mu makipe atandukanye nka Police FC, Rayon Sports akahava yerekeza muri  Kiyovu Sports arifuzwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda ariko Kiyovu Sports aherutse gutangaza ko uyu musore atagurishwa.

Mughene Fabrice ari na Jacques Tuyisenge Moustapha n’umuganga wa Rayon Sports

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger