Amakuru ashushyeImikino

Ivan Minnaert nyuma yo guteza akavuyo yirukanwe muri rayon Sports

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wabanje kuba umutoza wa Rayon Sports nyuma akaza gusa naho yirukanwe ariko bakamuha akazi ko kuba umuyobozi wa siporo muri iyi kipe ubu noneho yirukanwe burundu ndetse anasabwa guhita atanga ibikoresho by’ikipe.

Uyu mubiligi yirukanwe muri Rayon Sports ahanini azira imvururu yateje nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na USM Alger ibitego 1-2 ku wa gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse bikavugwa ko yashyamiranye n’umutoza wa rayon Sports wongerera ingufu abakinnyi witwa  Hakizimana Corneille ndetse uyu akaba avuga ko yanizwe na Minaert ariko akamucika agakizwa n’amaguru.

Ibaruwa yirukana Minnaert ndetse agahita anatanga ibikoresho bya rayon Sports yari afite yasinyweho na Perezida w’iyi kipe Muvunyi Paul .

Iyi baruwa  iragira iti ”Bwana Ivan Minnaert, dushingiye ku bushyamirane n’urugomo wazanye ku mukozi wacu Hakizimana Corneille nyuma y’umukino  twakinnye na USM Alger tariki 18 Nyakanga 2018, ntabwo twakomeza kwihanganira uruhurirane rw’amakosa yawe adafite ishingiro ahubwo bikomeza guteza ingaruka mbi mu ikipe. Bigendanye n’ibyo, twahisemo gusesa amasezerano yaguhuzaga na Rayon Sports bitewe n’iryo kosa twe nka Rayon Sports tubona ko riremereye. Ubu rero turagusaba ko ugomba gutanga ibikoresho byose by’ikipe ubitse wari warahawe mu rwego rw’akazi. Urasabwa kubigeza ku munyabanga w’ikipe kuko hateguwe uburyo ugomba kubona ibyo ikipe ikurimo byose ndetse no kuguha urwandiko rwemeza ko twakoranye”.

Ivan Minnaert yari yaraje muri Rayon Sports aje gutoza iyi kipe ubwo yari aje gusimbura Olivier Karekezi wayitozaga akirukanwa azira umusaruro mubi, nyuma kandi yaje kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports agirwa umuyobozi wa siporo none Ivan Minnaert yirukanwe kuri uyu mwanya  yari awumazeho ukwezi kumwe gusa.

Minaert yirukanwe azira gusagarira Hakizimana Corneille ndetse n’andi makosa ya hato na hato yagiye akora

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger