AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amafoto y’ibyaranze iminsi ibiri ya mbere y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi wa Mozambique mu Rwanda .

Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi  uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yagiye asura uduce dutandukanye ku munsi imiri y’uruzinduko rwe azakomeza ku munsi w’ejo.

Perezida  Filipe Nyusi  kuri uyu wa gatanu  taliki ya 20 yunamiye imibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yatetemberejwe anasobanurirwa ibyaranze amateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside. Perezida Nyusi yashyize indabo ku mva zishyinguyemo iyo mibiri

Nyuma yaho igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro  hashyizwe umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho visa ku ba diplomate n’abandi bafite passport z’akazi, ay’ubufatanye mu birebana no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ay’imikoranire ya kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’andi yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB n’Igishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mozambique.

Perezida Kagame avuga ku bwiyunge bw’Abanyarwanda n’iterambere yagize ati “ubwiyunge ni urugendo rukomeza, ntabwo rugira igihe kizwi rurangirira. Uko dutera imbere, tugomba gukorana n’abandi kugira ngo nk’ibihugu bamwe badatera imbere bonyine ahubwo tugendere hamwe twese.”

Perezida Nyusi yavuze ko igifite akamaro ari ukubyaza umusaruro ibihari bigamije kugirira akamaro abaturage, yagize ati “Igifitiye akamaro ibihugu byacu ni ugukoresha uburyo n’umutungo bihari bikagirira akamaro abaturage. Ntabwo dutewe ubwoba n’abashaka kutuvangira, tugirana ubutwererane n’uwo ariwe wese bitewe n’inyungu dusangiye.”

Ku rundi ruhande, Perezida Nyusi wishimira uburyo yakiriwe mu Rwanda, yavuze ko mu myaka ibiri ishize hari byinshi byagezweho mu mibanire y’ibihugu byombi, kandi ibi bihugu byiteguye gusangira ubunararibonye bifite.

Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no kwakira Perezida Filipe Nyusi yezeza abaturage ba Mozambique n’u Rwanda ko hari byinshi bigiye gukorwa  mu butwererane bw’ibihugu byombi , Yagize ati “Twaganiriye byinshi bijyanye n’uturere duherereyemo, umugabane wacu no hanze yawo. Twishimiye kwakira Perezida Nyusi hari byinshi bigiye gukomeza gukorwa mu butwererane bw’ibihugu byacu.”

Muri uru ruzinduko  Perezida Nyusi ari kugirira mu Rwanda  aranateganya gusura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza n’inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu.

Ku wa  19 Nyakanga , Perezida Nyusi na bashyitsi baje bamuherekeje bakigera mu Rwanda bakiriwe ku meza na Perezida Kagame
Ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga ku meza Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.  Perezida Kagame yavuze ko U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Mozambique

Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere mu ishyirwa mu bikorwa ryayo agishingiye ku buryo Nyusi ari umuntu ukunda kugera ku cyo yiyemeje, kandi iteka aharanira ko ibintu bikorwa ku gihe.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Mozambique bemeza ko n’ubwo ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho mu bijyanye no kwibohora ariko hari n’ibindi buri gihugu kihariye byafasha ikindi.
Perezida Nyusi yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Nyusi yasuye urwo rwibutso kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018, mu rwego rwo kwirebera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Nyusi indabo  ku mva zishyinguyemo iyo mibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Nyusi yagiye asobanurirwa amateka yaburi kimwe kiri muri urwo rwibutso

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  , yanditse mu gitabo cy’abashyitsi
Perezida Nyusi yasuye agace kahariwe inganda ( Kigali Special Economic Zone) i Masoro
Uyu munsi Perezida Nyusi yabanje gusura ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga n’inganda

Ibihugu byombi byiyemeje ubufatanye ntangarugero
Twitter
WhatsApp
FbMessenger