AmakuruPolitiki

IRAN: Abarenga 100 bari bagiye kwibuka Gen.Qassem Soleimani bishwe

Leta ya Iran yatangaje ko abari bagiye kwibuka General Qassem Soleimani wiciwe muri Irak n’Ingabo za Amerika bishwe n’igisasu cyabaturikanye hapfamo abarenga 100.

Kuwa Gatatu Leta y’Igihugu cya Iran bwatangaje ko ibisasu bibiri byaturitse byahitanye abantu benshi, abandi barakomereka. Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje imibare y’abantu bari hagati ya 84 na 100 bapfuye bishwe n’ibyo bisasu.

Ibyo bisasu byaturitse ubwo habaga umuhango wo kwibuka Gen. Qassem Soleimani wari umuyobozi mu Gisirikare cya Leta ya Iran wishwe na drone y’Amerika mu mwaka wa 2020 yiciwe mu murwa mukuru wa Irak.

Leta ya Irani yatangaje ko igisasu cyaturikiye, mu muhango wo kwibuka waberaga mw’irimbi Qassem Soleimani ashyinguyemo mu Majyepfo ashyira Uburengezuba mu mujyi wa Kerman.

Umuyobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru bya Leta, IRNA ko “ibisasu bibiri byari biteze hafi y’umuhanda werekeza kw’irimbi rya Kerman’s Martyrs’ byaturikijwe n’abakora iterabwoba bifashishije telekomande.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe serivisi z’ubutabazi bw’ibanze muri Iran, Yektaparast yatangaje ko abantu 73 bishwe, 170 bagakomereka. Televisiyo ya Leta nyuma yaje gutangaza ko abantu barenga 100 ari bo bapfuye bishwe n’ibyo bisasu.

Ibyo bisasu byatezwe muri metero 700 uvuye ahari imva yashyinguwemo General Qassem Soleimani wishwe tariki 3 Mutarama 2020. Ikinyamakuru cyo ku mugabane w’uburayi kitwa Politico, Eu cyanditse ko abantu 103 ari bo bapfuye naho 140 barakomereka mu gihe Televiziyo Mpuzamahanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abapyuye barenga 84. Nubwo ibitangazamakuru bidahuza imibare igaragaza abapfuye ariko amashusho yagagaragaza ko ari benshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger