AmakuruPolitiki

DRC: Ibiro by’ishyaka rya Tshisekedi byasenywe n’sbataramenyekana

Ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bisenywe n’abantu bataramenyekana.

Gusenya ibiro bya UDPS i Kashobwe bikaba byamaganwe na sosiyete sivile ikorera muri ako gace ya ACAJ inasaba ko ababikoze bashakishwa maze bagakurikiranwa.

Mu guhangana n’ibikorwa byo kutoroherana kwa politiki muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byakomeje kwiyongera kuva aho amatora ya perezida wa Repubulika atangiriye ,uhereye mu bikorwa byo kwiyamamaza ,mu gihe cy’amatora na nyuma yayo.

Ibiro byari biherutse gusenywa ni iby’ishyaka rya Moise Katumbi byakozwe n’abamwitaga umunyamahanga, biravugwa ko ababa basenye ibiro bya UDPS ari abatarishimiye itsinzi ya Tshisekedi.

Abakurikiranira hafi politike ya Congo bemeza ko muri iki gihe cya nyuma y’amatora ihangana rya politike muri iki gihugu rishobora gufata indi ntera kubera ko abanyekongo bakomeje kwerekana ibitekerezo n’ibikorwa byo kutihanganirana bishingiye kuri politike.

Sosiyete sivile zitandukanye zikaba zisaba abanyekongo kwihanganirana kugirango Congo irusheho gutekana.
of

Twitter
WhatsApp
FbMessenger