AmakuruUtuntu Nutundi

Gicumbi:Umukozi w’umurenge yagerageje kwiyahura polisi ikinga akaboko

Umukozi w’Umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi yabwiye umugore ko yakwiyahura, polisi iratabara.

Amakuru atangazwa ngo ni uko Habakurama jean Paul w’imyaka 41 ushinzwe kwakira abantu mu biro by’Umurenge wa Ruvune, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbirane ko yakwiyahura.

Uwatanze amakuru avuga ko mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2024, uyu mugabo yagiranye ikibazo n’umugore ndetse amubwira ko yakwiyahura.

Hari umuntu wumvise avuga ayo magambo, ahamagara call center ya polisi ,maze nayo iratabara. Ubuyobozi bw’umurenge na Dasso bwageze i we, maze bamujyana ku Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi , UWERA Parfaite ariko ntibyakunda.

Amakuru avuga ko kubera amakimbirane uyu mugabo afitanye n’umugore, bari mu mugambi wo gusaba gatanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger