AmakuruImikino

Inzego zikomeye zirebana n,umupira w’amaguru ku isi zamagamye Televiziyo ya beoutQ

Inzego zitandukanye ziyobora umupira w’amaguru ku isi zamaganye Company isakaza amashusho ya beoutQ yo muri Qatar kubera gusakaza amashusho y’imikino itandukanye yerekeye umupira w’amaguru nta burenganzira ibifitiye.

Itangazo rigenewe iyi company rihuriweho n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza The Premier league, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi UEFA, impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Azia, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne La Liga cyo kimwe na Bundesliga Liga yo mu Budage; rivuga ko aya mashyirahamwe yamaganiye hamwe beoutQ ikomeje guhonyeza uburenganzira bw’abafite ububasha bwo kwerekena imikino binyuze mu kuyerekana kandi nta burenganzira ibifitiye.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, iyi Company ngo ikomeje kwerekana imikino itandukanye nta burenganzira bwo kuyerekana ibifitiye. Hatanzwe urugero rw’igikombe cya Azia Cy’ibihugu kiri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kiri gutambuka kuri iyi televiziyo kandi idafite uburenganzira bwo kucyerekana.

Aya mashyirahamwe avuga ko imikorere ya beoutQ inyuranyije n’amabwiriza ngenderwaho.

Aya mashyirahamwe yagize ati”Ubujura bwa beoutQ ntibutugiraho ingaruka mbi nk’abatanga uburenganzira gusa, ahubwo bunateza ingaruka mbi n’abahawe ibyangombwa cyo kimwe n’abakunzi b’irushanwa.”

Aya mashyirahamwe avuga kandi ko amafaranga aturuka ku baguze imikino agira uruhare rukomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru, bityo ubujura bukaba bukoma mu nkokora imishinga itandukanye yateza imbere ruhago.

Iri tangazo rihuriweho n’aya mashyirahamwe ryanzura rivuga ko hagiye kubaho imikoranire ya hafi hagati y’abafatanyabikorwa b’ariya mashyirahamwe kimwe n’abayobozi batandukanye, mu rwego rwo gusigasira uburenganzira bw’umutungo wayo mu bw’ubwenge no kurandura burundu ubujura nka buriya bukomeje gufata indi ntera ku isi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger