AmakuruPolitiki

Inyeshyamba za APCLS zirashinjwa kwiba inka 100 i Masisi

Umutwe w’inyeshyamba zitwa APCLS ku wa Kane zibye inka 100 z’abaturage b’ahitwa Katuunda, muri Segiteri ya Osso Banyungu, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi ivuga ko buriya bujura bwabaye mu masaha y’ikigoroba, ziriya nyeshyamba zikaba ngo zari zigiye ahitwa Nyamaboko muri Sheferi ya Bahunde, muri Segiteri ya Katoyi.

Ziriya nka ngo zambuwe abashumba bari baziragiye, inyeshyamba zivuga ko zibihimuyeho.

Inyeshyamba za APCLS zishinja abaturage bo muri Masisi ngo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

APCLS igizwe n’amatsinda y’abarwanyi bikuye ku nyeshyamba za PARECO iyoborwa na Sendugu Museveni, igafatanya n’undi mutwe w’inyeshyamba witwa Kifuafua uyobowe n’abisiye ba General Maachano na Birikoriko.

Umuyobozi w’Urubyiruko ku rwego rwa Teritwari, Lwambo Mufuni, avuga ko bigoye kwemeza cyangwa guhakana buriya bujura gusa ngo muri kariya gace hakorera imitwe myinshi y’inyeshyamba.

Masisi ni agace kiganjemo ibikorwa by’ubworozi, mu bahatuye hakaba harimo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger