AmakuruImikino

Basketball: U Rwanda rwaviriyemo muri ½ cya AfroCan rutsinzwe na Côte d’Ivoire

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatsinze iy’u Rwanda amanota 74-71, isanga Maroc ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere ku Mugabane wa Afurika, ‘AfroCan’.

Uyu mukino wa kabiri wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Nyakanga 2023 i Luanda muri Angola.

Ni umukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yigana cyane, byatumye agace ka mbere katabonekamo amanota menshi kuko karangiye Côte d’Ivoire yatsinze amanota 13 kuri 12 y’u Rwanda.

U Rwanda rwagarutse mu gace kabiri ruri hejuru cyane ari nako rwatsindaga amanota menshi rubifashijwemo na Ntore Habimana na William Robeyns.

Aka gace kafashije u Rwanda kwigaranzura Côte d’Ivoire, rusoza igice cya mbere ruyoboye umukino n’amanota 37-29.

Mu duce tubiri twa nyuma amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota kuko ikinyuranyo kitongeye kugera amanota 10.

Agace ka nyuma ka gatatu, Côte d’Ivoire nako yagatsinze ku manota 20 kuri 18 y’u Rwanda.

Iyi kipe yanakomerejeho no mu gace ka nyuma, igira n’amahirwe u Rwanda rwari rwujuje amakosa bityo amakosa rwakoraga iyi kipe yahitaga ibona ‘lancer franc’.

Habura iminota ibiri n’amasegonda 40 amakipe yombi yanganyaga amanota 65-65. Muri icyo gihe u Rwanda rwabonye ‘lancer franc’ eshatu William Robeyns azitsinda neza u Rwanda rwongera kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’inota mu masegonda 16 ya nyuma.

Iyi kipe yahise ikora ikosa Côte d’Ivoire ihabwa ‘lancer franc’ bazitsinda neza iyibora umukino n’amanota 72 kuri 71 y’u Rwanda. Côte d’Ivoire yahise ibona izindi ‘lancer franc’ ebyiri bazitsinda neza cyane.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda amanota 74-71 isanga Maroc ku mukino wa nyuma nayo yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 76-69.

Bivuze ko u Rwanda ruzakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari nayo ibitse igikombe giheruka mu 2019.

Imikino yombi iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 16 Nyakanga 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger