AmakuruImyidagaduro

Inkuru mpamo mu ndirimbo nshya ya Gisa Cy’Inganzo na Mr Kagame-Yumve

Abahanzi babiri babanyarwanda Mr Kagame na Gisa Cy’Inganzo bakoranye indirimbo ya mbere igaruka ku nkuru mpamo, aho baririmbye abakundanye nyuma bakaza gutandukana ariko umwe kwibagirwa undi bikagorana. Ni indirimbo bise

Gisa Cy’Inganzo ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kwandika ndetse n’ijwi rye rikaba ari ryiza gusa ntabwo yakunze kujya ashyira ibihangano byinshi hanze kubera gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge, ni mu gihe Mr kagame ari umuhanga mu kurapa.

Mu ndirimbo ya mbere aba ahanzi bakoranye nyuma y’igihe gito Gisa Cy’Inganzo amaze avuye muri gereza, baririmbamo inkuru mpamo y’urukundo rw’umuntu umwe batashatse gutangaza amazina ye ariko kandi bakemeza ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo nanone ari ibintu bisanzwe bibaho mu buzima bw’urukundo bwa buri munsi bityo ngo ni indirimbo ya buri munyarwanda wese.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Trackslayer mu gihe amashusho yayo ari gutunganywa na AB Godwin.

Umva hano iyi ndirimbo ya Mr Kagame na Gisa cy’Inganzo 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger