AmakuruUrukundo

Inkumi iri mu rukundo na Kylian Mbappé Lottin yamenyekanye-AMAFOTO

Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappé Lottin ari gushimagizwa n’abantu benshi kubera uburyo ari kwitwara mu mikino y’igikombe cy’Isi kandi nyamara akiri umwana, ariko ikibazo si icyo ahubwo uyu musore yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru avugwaho gukundana na Nyampinga w’Ubufaransa.

Kylian Mbappé ari kuvugwaho gukundana n’umukobwa wabaye Nyampinga w’Ubufaransa wa 2017 witwa Alicia Aylies, uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yagaragaje urukundo afitiye  Mbappé ubwo ikipe y’Ubufaransa yasezereraga Argentine ya Messi mu mikino y’igikombe cy’isi 2018 iri kubera mu Burusiya ndetse ikipe ye ikaba igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Alicia yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Snap Chat na Instagram amagambo yateye benshi kwibaza niba aba bombi koko bari mu rukundo.

Biravugwa ko uyu mukobwa yatangiye gukundana na Mbappé guhera muri Mata ubwo yakundaga kujya kureba imikino ya Paris Saint Germaint. Byaje no kuvumburwa ko amafaranga y’agahimbazamushyi baha uyu musore mu ikipe y’igihugu muri iyi mikino y’igikombe cy’isi nta natanu abika mu mufuka we kuko yahisemo ko ayo mafaranga yajya ajyanwa mu bitaro agafasha abadafite ayo kwivuza.

Yabikoze avuga ko adakwiye kwishyurwa ngo ahagararire igihugu cye.Ibi byatumye uyu musore agira abafana benshi ku Isi.

Uyu niwe mukobwa uri kuvugwaho gukundana na Mbappe

Bakundanye uyu mukobwa kubera ko akunda kureba imipira

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger