AmakuruUtuntu Nutundi

Ingona yamize umwana muto abaturage nabo barayibaga bamukuramo (Amafoto)

Kuri uyu mubumbe dutuyeho hari inyamaswa zitandukanye z’inkazi ndetse zifite ubugome bukabije, muri izo nyamaswa ntabwo ushobora kurenza amaso inyamaswa y’ingona imwe mu zitwara ubuzima bw’abantu benshi kw’isi ndetse ikaba imwe mu zica abantu mu buryo bubi cyane ugereranije nizindi.

Nkuko bantu bakunze kubivuga basa n’abatebya, batangaza ko iyi inyamaswa y’ingona yica nabi cyane kuko burya ngo iyo igufashe ihita igushinga amenyo dore ko inafite urwasaya rukomeye cyane, yarangiza ikagucamo kabiri ku buryo udashobora wakongera kuba muzima.

Mu gihugu cya Indonesia, kimwe mu bihugu bibarizwamo inzuzi nyinshi ndetse n’ibiyaga bitandukanye, haravugwa inkuru y’ingona yariye umusore w’imyaka 14 imufatiye hafi y’ikiyaga maze umuryango we ukaza kuyihiga ukayifata barangiza bakayibaga bakayisangamo Bimwe mu bice by’umubiri w’uyu musore.

Uyu mwana wariwe niyi ngona yari afite imyaka 14 y’amavuko akaba yitwa Ricky Ganya, yamuriye ubwo yari yagiye gushaka ibinyamunjonjorerwa ku mugezi w’ahitwa Kuching muri Indonesia, ubwo yarimo ashakisha utwo dusimba nibwo ingona yaje maze ihita imufata iramukurubangana imujyana mu mazi hanyuma iramurya.

Ubwo uyu mwana yatwarwaga n’iyi ngona Nyirasenge we yarabirebaga ariko nta kintu yari kubikoraho kuko iyo yibeshya kuyegera nawe yari kumucamo kabiri ahubwo yahise ahamagara abantu benshi maze abaka ubufasha bwo gufata iyo ngona bakayica bakayikuramo uwo mwana.

Bahise bacura umugambi wo kuyitega imitego myinshi bifashishije inkoko byaje gutuma iyi ngona isohoka aho yari yihishe iva mu mazi igera muri metero ashatu maze bahita bayifata barayizirika.

Amakuru avuga ko iyi ngona ikimara gufatwa yahise ikururwa izanwa ku nkombe z’amazi barangije bahita bayibaga bareba mu nda yayo ndetse baje gusanga muri iyi ngona ibice by’umubiri w’umuntu aho byemejwe ko ari iby’iyo ngimbi.

Muri Indonesia hakunze kuvugwa inkuru z’ingona zimira abantu ndetse mu myaka ishize iki gikoko cyariye abantu benshi cyane.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger