AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Rwanda zivuganye batatu mu bagabye igitero i Nyamagabe

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyatangaje ko cyishe batatu mu bagabye igitero cyo ku Kitabi muri Nyamagabe. Ni igitero cyaguyemo abantu babiri .

Iki gitero cyabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize cyanasize hatwitswe imodoka eshatu hanakomereka abantu umunani.

Mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyaraye gisohoye, cyavuze ko cyahitanye batatu mu bagabye kiriya gitero, abandi bari kumwe na bo bahungira mu gihugu cy’u Burundi.

Muri iri tangazo, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda  Lt Col Innocent Munyengango yanavuze ko RDF yarokoye abaturage bari baburiwe irengero.

Ati” RDF yishe batatu mu bagizi ba nabi abandi bahungira i Burundi. Twanatabaye abaturage bose abagizi ba nabi bari bashimuse, bamwe baganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twanagaruye ibikoresho byinshi byari byibwe abaturage gusa ibyinshi muri byo byari byangiritse. Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa gatandatu bari bari kwitabwaho, babiri bapfuye bazize ibikomere.”

Iki gitero cy’i Nyamagabe ni icya kabiri gikomeye cyigabwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo dukora ku ishyamba rya Nyugwe, nyuma y’icyagabwe i Nyabimata muri Nyaruguru muri Kamena kikagwamo abantu babiri. Iki gitero kandi cyasize gikomerekeje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata n’abandi baturage batanu, hatwikwa imodoka y’uyu muyobozi ndetse na moto y’umwe mu baturage.

Abagabye iki gitero kandi basahuye ibintu bitandukanye by’abaturage birimo ibikoresho n’ibiribwa.

Nyuma Polisi y’igihugu yatangaje ko abagabye iki gitero baturutse i Burundi baciye mu ishyamba rya Nyungwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger