AmakuruImyidagaduro

Diamond n’umukunzi we bateye urujijo abategereje ubukwe bwabo

Nyuma y’amakuru akomeje gucicikana hirya no hino hano muri Afurika y’Iburasirazuba avuga ku myiteguro y’ubukwe bw’umuhanziw’icyamamare Diamond Platnumz n’umukobwa w’umunyamakuru w’uburanga buhebujeDonna Okech Tanasha w’umunyakenya, havutse urujijo mu bakunzi babo.

Aba bombi bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo, aho \baherutse kugaragara basohokeye mu Mujyi wa Mwanza ahaherereye  hoteli ihenze ahitegeye ikiyaga cya Victoria nk’uko bigaragara mu mafoto yabo kumbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa nyuma y’amagambo yatangaje ko nta w’undi mugabo azashaka atari Diamond , yatunguranye asiba amafoto yose ya Diamond bari barifotoranije bakayashyira ku rukuta rwa Instagram, Diamond nawe yamaze gusiba amafoto yabo bombi ibintu byatangaje abakunzi babo.

Tanasha Donna yahaye uyu mwanzuro ikindi gisobanuro avuga ko ari ubwumvikane yagiranye n’umukunzi we Diamond, yagize ati “D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga… Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none.”

Uyu mukobwa kuri iyi ‘post’ yari yakuyeho uburyo bwo gutuma abamukurikira batanga ibitekerezo, hari handitseho andi magambo aho yagize ati “Kugira ngo nkureho urujijo, D nanjye twumvikanye ko byaba byihuse guhita dushyira ku mbuga nkoranyambaga iby’urukundo rwacu aka kanya. Twafashe uwo mwanzuro wo kurugumisha hagati yaci gusa kugeza ubwo tuzumva biri ngombwa ko turugarura ku mugaragaro. Imana ibahe umugisha mwese.”

Diamond we nta kintu aravuga kuri uyu mwanzuro utunguranye umukunzi we yavuze ko bafashe ahubwo yasibye ikitwa ifoto yose bahuriyemo n’andi yose yagaragaramo uyu mukobwa usanzwe uzwi nk’umunyamakuru ukomeye kuri NRG Radio yo muri Kenya.

Ibi bibaye mu gihe, aba bombi bitegura kurushinga taliki 14 Gashyantare 2019 , nk’uko Diamond yabitangaje, ndetse iyi taliki ikaba fite byinshi isobanuye ku rukundo rwa Diamond Platnumz kuko ariyo yanaciriyeho ukubiri n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan.

Diamond n’umukunzi we batunguye abakunzi babo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger