AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Rwanda zafashe undi musirikare wa DRC wari winjiye mu gihugu afite imbunda

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kurenga umupaka utandukanya ibihugu byombi agafatwa n’Ingabo z’u Rwanda afite n’imbunda ndetse yambaye n’impuzangano ya FARDC.

Ibi byabaye kuwa gatandatu ushize ubwo uwo musirikare yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda agafatwa nk’uko Col Patrick Iduma Molengo umuyobozi wa Polisi muri Teritwari ya Nyiragongo mu Burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru yabyemereye AFP.

Yagize ati” Turemeza ko umusirikare wa Congo yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo yari ari gutashya inkwi zo gutekesha.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga nawe yemereye AFP aya makuru ko uwo musirikare yafashwe bigaragara ko yari yasinze kandi ko hari kurebwa uburyo yasubizwa muri Congo nk’uko actualite.cd dukesha iyi nkuru ibivuga.

Yagize ati” Nibyo, kuwa gatandatu umusirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda. Yagaragaraga nk’uwasinze. Tubifata nk’imikino ya cyana kandi twasabye ko baza kumusubiza muri DRC.”

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Teritwari ya Nyiragongo, Mambo Kawaya yabwiye AFP ko uwo musirikare wafashwe yari akiri mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda kuko atari yari yakarekuwe.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo yakomeje kuzamba nyuma y’aho Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo rushinja Congo gufasha no gucumbikira Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugendera ku ngengabitekerezo ya jenoside washinzwe ndetse ukaba wiganjemo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger