AmakuruPolitiki

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yarezwe muri ICC

Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu akaba n’umuyobozi w’umuryango (Dypro) Constant Mutamba kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 arasobanuro imiterere y’ikirego cye aregamo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Mutamba usanzwe ayobora umuryango Dynamique Progressiste Révolutionnaire, avuga ko mu birego arega Perezida Kagame ari ibyibasiye inyoko muntu avuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda zitumwe na Perezida Kagame bikorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo Mutamba yageneye abanyamakuru ryasohotse kuwa 24 Nzeri 2022, avuga ko ajya gufata icyemezo cyo kurega Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga yari amaze iminsi myinshi akusanya ibimenyetso bimushinja ibyaha byose amurega.

Inyandiko ikubiyemo ikirego arega Paul Kagame , Mutamba yayishyikirije ubuyobozi bwa ICC kuwa 24 Nzeri, ari nabo bamuhaye itariki ya 26 Nzeri 2022 ngo aze asobanuye ibikubiye mu kirego cye.

Me Mutamba Constant yareze Perezida Kagame muri ICC
Constant Mutamba yagaragaye mu myigaragambyo i Kinshasa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger