Amakuru

Ingabo za DRC zashyikirije iza FDLR intwaro ngo bifatanye kurwanya undi mutwe uzonze Congo

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ingabo za Leta zamaze gushyikiriza intwaro umutwe w’inyeshyamba wa FDLR mu bitero bategura kugaba kuri M23 imaze iminsi yumvikana ku butaka bwicyo gihugu.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo gutegurwa ku mutwe wa M23, nk’uko amakuru yizewe agera kuri Taarifa dukesha iyi nkuru abyemeza.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, kuri uyu wa Gatanu yabwiye umunyamakuru ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda (ugaragara ku ifoto).

Ati “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.”

Mu kwezi gushize M23 yashinjwe n’Ingabo za Leta ya Congo kugaba ibitero ahitwa Nyesisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga Byahitanye abasirikare ba Leta bagera kuri 41. Amakuru avuga ko umwe mu bishwe icyo gihe yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel, Uwo mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi nubwo umubare utatangajwe.

Umutwe wa M23 washinzwe ku wa 4 Mata 2012, ariko uza gutsindwa intambara mu mwaka wa 2013, abari bawugize baratatana bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Gusa kuva mu myaka mike ishize wongeye kwisuganya, ushinja Leta kutubahiriza amasezerano basinyiye i Nairobi mu 2013, yagenaga uburyo bwo guhosha imirwano burundu n’abarwanyi bahunze bagatahuka

Gen Ruhinda uyoboye ingabo zidasanzwe za FDLR
Twitter
WhatsApp
FbMessenger