AmakuruAmakuru ashushye

Indonesia: Umubare wabahitanywe na Tsunami wageze ku 1,350

Igihugu cya Indonesia cyibasiwe na Tsunami ku wa  Gatanu  w’icyumweru gishize taliki ya 28 Nzeri aho iyi Tsunami yatewe n’ umutingito wari ku gipimo cya 7.5, kuri ubu iki guhugu cyasabye ubufasha ibihugu byibituranyi birimo Thailand na Australia .

Kugeza ubu ikigo gishinzwe gukumira ibiza muri Indonesia cyatangaje ko  hamaze kuboneka imirambo y’abantu basaga 1,350 imibare ishibora kwiyongera dore ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

BBC ivuga ko  buri muturage wagace kibasiwe n’ibiza  icyo ashize imbere ari ukurokora abo mu miryango ye, mu gihe imirimo itandukanye y’ubutabazi isa n’iyahagaze kubera ibura ry’amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo.

Abaturage baratakamba bavuga ko ibi bihe bitaboroheye kuko batabasha kubona ubutabazi bukwiye, ibiribwa, ubuvuzi n’ubundi bufasha ibi bikaba aribyo byatumye iki gihugu cyabo gisaba ubufasha amahanga cyane cyane ibihugu bicyegereye.

Ibintu by’inshi byangiritse muri iki gihugu ubuzima bwahagaze , icyondo cyonyine kiri mu bice byibasiwe n’iki kiza giteye ubwoba ahanini ari cyo kibangamiye abatabazi.

Iki gihugu si ubwa mbere cyibasiwe na Tsunami dore ko mu 2004 tsunami yatewe n’umutingito mu kirwa cya Sumatra muri Indonesia yahitanye abasaga 226,000 mu bihugu byegereye inyanja y’Abahinde harimo abagera ku 120,000 bo muri Indonesia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger