AmakuruAmakuru ashushye

Indonesia: Abantu 1,203 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe na Tsunami

Umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami wibasiye Indonesia ku wa gatanu w’iki cyumweru umaze guhitana abantu 1,203 mu gihe abatabazi bagikomeje gushakisha abandi baburiwe irengero.

Uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.5 wibasiye ikirwa cya Sulawesi usiga ababarirwa mu magana ari inkomere nyuma yo kugubwaho n’inkuta z’amazu yasenyutse.

Imirambo myinshi y’abahitanwe n’uyu mutingito yatangiye kugaragara ku knombe y’inyaja mu mujyi wa Palu, nyuma yo gutwarwa n’amazi yarenze inkombe .

Abenshi mu bishwe n’iki kiza n’abari bateraniye mu birori byaberaga ku nkombe y’inyanja muri uyu mujyi wa Palu, ubwo umuhengeri wazaga ukabakumurura bose.

Imibare yatangajwe na Polisi ya Indonesia igaragaza ko abantu 1,203 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe na Tsunami.

Hari impungenge z’uko imibare y’abishwe n’uyu mutingito ishobora kwiyongera. Ni mu gihe kandi abari mu bikorwa by’ubutabazi na bo bafite impungenge z’uko uyu mutingito ushobora kugaruka na bo ukabatwara.

Vice-President wa Indonesia Jusuf Kalla yavuze ko abahitanwe na Tsunami babarirwa mu bihumbi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger