AmakuruInkuru z'amahanga

India: Umugeni arigushakishwa uruhindu azira kurasa mu bukwe bwe

Polisi yo muri leta ya Uttar Pradesh mu Majyaruguru y’Ubuhinde  gushakisha uruhindu umugore wagaragaye arashisha imbunda mu bukwe bwe. Biciye mu makuru yagiye hanze binyuze kuri Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugore arasa amasasu ane mu kirere ubwo yari yicaye iruhande rw’umugabo we.

Polisi ikorera muri ako gace yavuze ko yahise itanga ikirego cyo gufata uwo mugore nubwo yahise aburirwa irengero kuva ibyo byaba. Kurasa mu buryo bwo kwishimisha mu birori by’ubukwe bisanzwe bibaho muri leta zimwe zo mu majyaruguru y’Ubuhinde, ndetse akenshi biteza gukomereka n’impfu by’impanuka.

Amategeko y’Ubuhinde ateganya ko umuntu uwo ari we wese ukoresheje imbunda mu buryo buhutiyeho cyangwa burimo uburangare cyangwa mu kurasa byo kwishimisha, agashyira abandi mu kaga, ashobora gufungwa cyangwa gucibwa amande cyangwa ibyo byombi. Mu 2016, urukiko rwo mu murwa mukuru Lucknow w’iyi leta ya Uttar Pradesh rwari rwategetse ko buri kurasa kose ko kwishimisha kugomba gukorwaho iperereza, hatitawe ku kuba polisi yatanze ikirego cyangwa itagitanze.

Mu makuru dukesha Ikinyamakuru The Times India cyatangaje ko videwo y’uwo mugeni yafashwe na mwenewabo maze ayishyira mbuga nkoranyambaga. Polisi yabwiye icyo kinyamakuru ko uwo mugore yaburiye irengero kuko yari afite ubwoba bw’uko yatabwa muri yombi. Mu cyumweru gishize kuri twitter hagaragaye videwo yerekana uwo mugeni n’umugabo we bafashe imbunda irasa ibishashi ihindukira yerekeza mu maso h’umugeni, ubwo we n’umugabo we bari barimo kuyifotozanya mu bukwe bwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger