Amakuru

India: Umugabo afunzwe azira gutanga igisasu mu mpano yahaye abageni

Mu gihugu cy’Ubuhinde ku wa 03/ Mata/2023 muri leta ya Madhya Pradesh hafungiye umugabo w’imyaka 33 Sarju Markham azira gutanga impano ya Radiyo irimo igisasu ku bageni barimo uwahoze ari umukunzi we bikaza gutuma umukwe na mukuru we bahasiga ubuzima.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kabirdham muri Leta ya Chhattisgarh mu gihugu cy’ Ubuhinde ku wa 31 Werurwe 2023 ubwo Hemendra Merawi w’imyaka 25 yashyingiranwaga n’ umukunzi we ufite imyaka 29 maze uwahoze ari umukunzi w’umugeni akaza gutanga impano y’iradiyo irimo igisasu ari nacyo cyahitanye Merawi.

Ntabwo byahise bimenyekana ko iyo radiyo irimo igisasu ahubwo byaje gutahurwa ari uko nyuma y’umunsi umwe ubukwe bubaye ku wa 1 Mata 2023, umukwe ari kumwe na mukuru we Rajkumar wari ufite imyaka 30 bafunguraga iyo mpano bagasangamo iradiyo maze bakayicomeka bayatsa igahita ibaturikana bakahasiga ubuzima.

Iki gisasu cyaturikanye n’abandi bantu batanu bo muri uwo muryango barimo n’umwana w’amezi 18 ariko bo ntibapfuye ariko barakomeretse. Iyo mpanuka yabaye umugeni adahari yagiye iwabo. Polisi ikimara kubaza umugeni ndetse n’abandi banyamuryango yahise ifata uwahoze ari umukunzi w’umugeni kuko basanze ari we ukekwaho gukora ayo mahano. Marham azahanishwa gufungwa burundu kubera guhamwa n’icyaha cyo gukora ibisasu.

Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa Markam yagikoze ashaka kwihorera kuko uyu mugeni yari yaramuterese akamubenga nyuma y’aho uyu mugeni amenyeye ko uyu mugabo ashaka kumugira umugore wa kabiri kuko yari asanzwe afite umugore n’abana babiri maze agahitamo kwibanira na Merawi.

Meradi and her wife

Twitter
WhatsApp
FbMessenger