AmakuruAmakuru ashushye

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Nigeria yahanutse Imana ikinga akaboko

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Gashyantare 2019, nibwo hasakaye amakuru avuga ko indege yari itwaye Visi Perezida wa Nigeria hamwe n’abandi bantu 12, ihanutse gusa birangira Imana ikinze ukuboko bose barokoka iyo mpanuka.

Uyu Visi Perezida, Prof Yemi Osinbajo yarokotse iyi impanuka y’indege, ubwo yari agiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ahitwa mu gace ka Kabba muri Leta ya Kogi iherereye mu burengerazuba bwa Nigeria.

Abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta kibazo yigeze agira kubera iyo mpanuka, ashimira abari batwaye indege uburyo bitwaye muri icyo kibazo.

Icyatumye iyo ndege ihanuka ntabwo kiratangazwa.

Osinbajo yari kumwe n’abandi bantu 12 mu ndege nto ya kajugujugu ariko bose ntacyo babaye nk’uko BBC yabitangaje.

Umukandida utavuga rumwe na Perezida Muhammadu Buhari uri ku butegetsi, Atiku Abubakar yanditse kuri Twitter ashima ko Visi Perezida n’abo bari kumwe barokotse iyo mpanuka.

Osinbajo w’imyaka 61 nyuma yo kurokoka impanuka, ntabwo yigeze ahagarika ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Perezida Muhammadu Buhari na Prof Osinbajo bari kwiyamamaza ngo barebe ko batsindira manda ya kabiri bahanganyemo na Atiku.

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Nigeria yahanutse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger