AmakuruAmakuru ashushye

Jay Polly yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umusaraba wa Joshua” yambaye imyenda y’imfungwa (Yirebe)

Nyuma y’iminsi mike umuraperi Jay Polly amaze avuye muri gereza agahita ashyira hanze imwe mu ndirimbo “Umusaraba wa Joshua” yanditse ubwo yari afunzwe, ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo agaragara ari kumwe na bagenzi be bambaye imyenda y’imfungwa.

Iyi ndirimbo ikubiyemo cyane ubuzima bwe muri gereza n’uko yafunzwe, kuri ubu yamaze no kuyikorera amashusho aho agaragara yambaye imyenda y’imfungwa n’abagororwa acunzwe cyane kugira ngo adatoroka.

Hari igice gikinirwa mu musozi Jay Polly ari kumwe n’abagenzi be barimo gukora imirimo y’amaboko(kimwe no muri gereza imfungwa zijya zigira igihe cyo kujya gukora bene iyo mirimo.)

Hagarukamo kandi igice Jay Polly ari imbere y’ubutabera aburana ariko agatsindwa bakamuhamya icyaha ndetse agahita akatirwa  gufungwa.

Tuyishimire Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yatangiye gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi(audio) yise Umusaraba wa Joshua, nyuma yo gusohoka muri gereza taliki ya 31ukuboza 2018, zishyira umwaka mushya wa2019, nyuma yo gufungwa azira gukubita no gukomeretsa kubushake umugore we.

Tariki ya 15 Mutarama 2019 nibwo Jay Polly yasohoye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi aho yafashijwe n’umuhanzikazi Marina. Ni dirimbo uyu mugabo avugamo uburyo yafunzwe n’ubuzima bwe muri gereza ndetse n’uko bamwe bakiriye ifungwa rye.

Mu cyumweru gishize nibwo yatangiye gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo none yamaze kujya ahagaragara.

Iyi ndirimbo ya Jay Polly ikubiyemo inkuru mpamo kuko ibyo avuga byose ari amateka y’ibyamuranze ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ashinjwa gukubita umugore we ndetse n’uburyo yabayeho akimara kugera muri gereza ya Mageragere.

Ifoto ya Jay Polly na bagenzi be bambaye imyenda y’imfungwa

Reba indirimbo nshya ya Jay Polly yise “Umusaraba wa Joshua”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger