AmakuruAmakuru ashushye

Indege ya Air Canada yari ivuye Madrid ijya Toronto yari imaze abantu imana ikinga ukuboko

Nyuma yo guhaguruka i Madrid muri Spain, indege ya Air Canada yari itwaye abagenzi 128 berekeza i Toronto muri Canada yahise ihuruza ivuga ko ifite ikibazo.

Kubera ko yari ifite kuba amavuta yuzuye yasabwe kuguma mu kirere aho yamaze amasaha arenga atanu.

Byabaye ngombwa ko leta ya Spain yohereza indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa f-18 kujya gusuzuma ikibazo ku ndege iri mukirere.

Gusa byarangiye amahoro ubwo indege yagarutse ku kibuga cy’indege cya Madrid nta kibazo ndetse nta n’umuntu numwe ugiriyemo ikibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger